AU yamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Bashir ryakozwe n’igisirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mata 2019 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yavuze ko uyu muryango urimo gukurikiranira hafi ibibera muri Sudan, by’umwihariko ibyatangajwe n’igisirikare ko cyafashe ubutegetsi.

Yavuze kandi ko AU irimo gukurikiranira hafi ibyo guhagarika by’agateganyo ry’iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga, guhagarika inteko ishinga amategeko, gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho y’igisirikare y’imyaka ibiri, guta muri yombi Perezida Omar Al Bashir ndetse no gushyiraho ibihe bidasanzwe by’amezi atatu.

Mu itangazo Mahamat yasohoye yagize ati “Gufata ubutegetsi kw’igisirikare ntabwo ari igisubizo kiboneye ku bibazo Sudan ifite cyangwa ku byifuzo by’abaturage”.

Mahamat kandi yavuze ko bategereje akanama k’amahoro n’umutekano ka AU, kugira ngo gafate ibyemezo bikwiye ku bibera muri Sudan. Yasabye ko muri iki gihugu hashyirwa imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Yasabye inzego bireba kugirana ibiganiro kugira ngo ibyifuzo by’abaturage bibe ari byo byubahirizwa ari byo demokarasi, imiyoborere myiza ndetse no kubahiriza itegeko nshinga.

Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo Perezida wa Sudani, Omar al Bashir, yeguye ku butegetsi nyuma arindirwa bikomeye iwe mu rugo.

Minisitiri w’Ingabo Awad Ibn Ouf, yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko ingabo zafashe icyemezo cyo gushyiraho leta y’inzibacyuho mu gihe cy’imyaka ibiri izakurikirwa n’amatora.

Yavuze ko kandi igihugu cyashyizwe mu bihe bidasanzwe mu gihe cy’amezi atatu ndetse harekurwa n’imfungwa zose za politiki.

Omar al-Bashir wari umaze imyaka 30 ategeka Sudani yegujwe nyuma y’amezi y’imyigaragambyo aho abaturage binubiraga izamuka rikabije ry’ibiciro ndetse igihugu kikaba cyari gikomeje kujya mu kangaratete.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yavuze ko ibyakozwe muri Sudan bidasubiza ibyifuzo by'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza