AU yahagaritse Mali mu bikorwa byayo nyuma y’ihirikwa rya Perezida Ibrahim Boubacar Keita

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kanama 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wahagaritse Mali nk’umunyamuryango wayo, nyuma y’uko abasirikare bigumuye bataye muri yombi Perezida Ibrahim Boubacar Keita ndetse agahirikwa ku butegetsi.

Nyuma y’icyo gikorwa, imiryango mpuzamahanga irimo AU, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, bamaganye icyo gikorwa, basaba ko ubutegetsi busubira mu maboko y’abasivili mu maguru mashya.

Basabye kandi ko Keita, Minisitiri w’Intebe Boubou Cisse n’abandi bayobozi batawe muri yombi barekurwa.

Nyuma y’icyo gikorwa ariko, abigaragambya bakomeje kwiyereka mu murwa mukuru Bamako, ndetse amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaze gutangaza ko yiteguye gufatanya n’abasirikare bafashe ubutegetsi, nk’uko France 24 yabitangaje.

Abafashe ubutegetsi bahise biyita Komite y’Igihugu iharanira Agakiza k’Abaturage (National Committee for the Salvation of the People), bijeje ko hazabaho inzibacyuho, ubutegetsi bugashyikirizwa abasivili, hakabaho amatora “mu gihe gikwiye.”

Bahise batangaza ko imipaka y’igihugu ifunzwe, banategeka ko nijoro abaturage batemerewe kugenda.

AU yatangaje ko yahagaritse Mali mu bikorwa byayo, aho mu butumwa yashyize kuri Twitter, yavuze ko icyo cyemezo kizageza igihe hazashyirirwaho ubuyobozi buteganywa n’Itegeko Nshinga, inasaba ko abayobozi bafunzwe barekurwa.

Ni mu gihe Perezida wa AU, akaba na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na we yasabye ko ubutegetsi buhita busubizwa mu maboko y’abasivile.

Mu nama y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano yateranye kuri uyu wa Gatatu, yasabye ko abasirikare bigumuye basubira mu bigo byabo, igihugu kigasubira ku murongo mu maguru mashya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .