Associated Press irashinjwa irondaruhu nyuma yo gukata umwirabura mu ifoto

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Umugandekazi Nakate Vanessa usanzwe ari impirimbanyi mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe yashinje Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, irondaruhu nyuma yo kumukata mu ifoto yari yafatanye na bagenzi be b’uruhu rwera.

Ni ifoto yafashwe ku wa Gatanu nyuma y’ikiganiro izi mpirimbanyi zagiranye n’abanyamakuru nyuma y’Inama ya World Economic Forum zari zatumiwemo i Devos mu Busuwisi.

Umwimerere w’iyi foto ugaragaza Nakate ku ruhande rw’ibimoso ari kumwe na bagenzi be Greta Thunberg, Loukina Tille, Luisa Neubauer na Isabelle Axelsson.

Gusa mu nkuru Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byashyize hanze yaherekejwe n’ifoto igaragaramo abantu bane Nakate bamukuyeho.

Nyuma yo kutanyurwa n’iki gikorwa, Nakate Vanessa abinyujije kuri Twitter yashyize hanze amashusho y’iminota 11 avuga ko atumva impamvu yakuwe muri iyi foto.

Ati “Nakuwe muri iyi foto! Kubera iki ? Ntimwasibye ifoto gusa, mwasibye umugabane. Ariko ndi umunyembaraga kurenza ikindi gihe cyose.”

Nyuma y’ubu butumwa bwa Nakate abakoresha Twitter bagaragaje kutishimira ibyakozwe na AP maze bayisaba gusiba iyi foto igashyiraho iy’umwimerere.

Mu batishimiye iki gikorwa harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, UNAIDS, Winnie Byanyima wagize ati “ Vanessa Nakate unteye ishema, ku bwo kuyobora ihuriro ry’abantu bato rirwanya imihindagurikire y’ibihe muri Uganda na Afurika, ntewe ishema no kunenga kwawe kutarimo ubwoba. Irondaruhu riracyariho mu bitangazamakuru mpuzamahanga, komeza kurwana.”

Undi utishimiye iki gikorwa ni mugenzi wa Nakate, Greta Thunberg wagize ati “ Ibi si ibyo kwihanganira.”

Jamie Margolin we yagize ati “Buri wese wababajwe, warakajwe n’ikurwa mu ifoto rya Vanessa Nakate, mumenye ko iki atari ikintu kibaye bwa mbere, iki gitangazamakuru mu myaka myinshi cyagiye gikura mu mafoto urubyiruko rwirabura mu nkuru zacyo ku bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.”

Nyuma y’ubu butumwa bw’abakoresha Twitter bwuzuye uburakari, AP yasohoye itangazo isaba imbabazi, inasimbuza iyi foto iy’umwimerere.

Muri iri tangazo Umwanditsi wayo Mukuru, Sally Buzbee, yagize ati “Turicuza gushyira hanze ifoto muri iki gitondo itagaragaza Umugandekazi w’Impirimbanyi ku mihindagurikire y’ibihe Vanessa Nakate, umwirabura wenyine mu ifoto.”

Yongeyeho ko bagize umwanya wo kubiganiraho “twabiganiriyeho n’abanyamakuru kandi tuzigira kuri iri kosa.”

Ifoto y'umwimerere ni uku iteye ariko iyakoreshejwe na AP yagaragazaga abandi ariko Umunya-Uganda yakasweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .