Arap Moi wahoze ayoboye Kenya yajyanywe mu bitaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Daniel arap Moi wahoze ayoboye Kenya ku nshuro ya kabiri mu byumweru bibiri yajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma kubera uburwayi.

Umuvugizi we yavuze ko uyu mukambwe w’imyaka 95, yajyanywe mu bitaro byigenga mu Murwa Mukuru Nairobi.

Lee Njiru yatangarije ibinyamakuru byo muri Kenya ko uwo mukambwe yagiye gukorerwa isuzuma risanzwe mu bitaro ariko ibindi binyamakuru byatangaje ko yajyanywe mu bitaro kubera ibibazo bikomeye by’ubuhumekero yagize mu mpera z’icyumweru gishize.

Ikinyamakuru The Star cyo cyatangaje ko Moi wahoze ari Perezida ubu arembye cyane.

Daniel arap Moi yayoboye Kenya mu gihe cy’imyaka 24, guhera mu 1978 kugeza mu 2002.

Daniel arap Moi wahoze ayoboye Kenya ku nshuro ya kabiri mu byumweru bibiri yajyanywe mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .