00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

António Guterres yihanangirije abakomeje gukumira ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo kubera Omicron

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 10:28
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yihanangirije ibihugu bikomeje guhagarika ingendo z’indege byagiriraga mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 buzwi nka ‘Omicron’.

Kuva Afurika y’Epfo yatangaza ko yabonye umuntu ufite ubwoko bushya bwa COVID-19 yabaye nk’ishyizwe mu kato, sosiyete z’indege zitangiraga guhagarika ingendo zagiriragayo ndetse hatangira gushyirwaho n’amabwiriza akakaye mu baturage bava muri iki gihugu.

Ibi ni nako byagenze ku bindi bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo nka Botswana na Zimbabwe byagiye bigaragaramo ubu bwandu nyuma.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagiye yumvikana kenshi avuga ko ibyemezo bafatiwe bisa nk’ibihano by’uko batanze amakuru ku bwoko bushya bwa COVID-19 babonye.

Ibi byemezo kandi byamaganywe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagaragaje ko bikakaye ndetse bisa no gutererana ibi bihugu aho kubifasha.

Amakuru dukesha BBC avuga ko n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yamaganye ibi bikorwa.

Yavuze ko ibiri gukorwa bisa n’ivangura ryakorewe abaturage bo muri Afurika y’Epfo ariko ryimukiye mu ngendo mu cyo yise "travel apartheid”. Yavuze ko ibiri gukorwa bisa ‘n’ibihano bidakwiye, byuzuye akarengane’.

António Guterres yakomeje avuga ko Abanyafurika badakwiye guhanwa kubera ko batanze amakuru yakiza Isi.

Omicron ihangayikishije ibihugu byo hirya no hino bitewe n’uburyo ubwandu bwayo bukwirakwira vuba ugereranyije na virus za COVID-19 zisanzwe.

Yabonetse muri Afurika y’Epfo muri uku kwezi bimenyeshwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Bivugwa ko ari yo yagize uruhare mu kwiyongera k’ubwandu bwagaragaye muri Afurika y’Epfo by’umwihariko mu Ntara ituwe cyane ya Gauteng mu byumweru bibiri bishize, kuri ubu ikaba yaramaze gukwira no mu zindi ntara zose zigize iki gihugu.

António Guterres yihanangirije abakomeje gukumira ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo kubera Omicron

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .