Angola: Urukiko rwategetse ko imitungo y’umukobwa w’uwahoze ari Perezida ifatirwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Ukuboza 2019 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’i Luanda muri Angola rwategetse ko imwe mu mitungo ya Isabel dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari Perezida José Eduardo dos Santos ifatirwa kubera ibyaha ashinjwa birimo kunyereza umutungo wa Leta.

Umucamanza kuri uyu wa Mbere yategetse ko imitungo ya Isabel n’umugabe we Sindika Dokolo ifatirwa harimo imigabane bafite muri sosiyete nka Zap, Unitel, Cimetangola na Contidis.

Indi mitungo ifatirwa kandi ni konti bafite mu mabanki nka BIC, BFA, BAI na Banco Económico.

Ubushinjacyaha bwa Angola buvuga ko Isabel n’umugabo we bagiye bifashisha amafaranga ya Leta asaga miliyari 1.1 z’amadolari aturutse muri sosiyete ya Leta ishinzwe ibya Peteroli na Gaz (Sonangol) bakayakoresha mu bucuruzi bwabo ariko ntibayishyure.

Umwanzuro w’urukiko utegeka ifatirwa ry’iyo mitungo uvuga ko abaregwa bemera ko bakoresheje ayo mafaranga ariko bakavuga ko batabona ubushobozi bwo kuyishyura.

Isabel abicishije kuri Twitter, yanditse ko ukuri kuzagera aho kukamenyekana, asaba abamushyigikiye gukomeza kumwizera.

Mu mwaka wa 2016 nibwo José Eduardo dos Santos wari Perezida yagize umukobwa se Isabel, umuyobozi wa Sonangol.

Icyo gihe Dos Santos yavuze ko yabikoze ashaka kugarura gukorera mu mucyo mu mitegekere ya Sonangol no gufasha ibikomoka kuri peteroli guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ubwo Dos Santos yavaga ku butegetsi mu 2017, agasimburwa na João Lourenço ibintu byahinduye isura, umuyobozi mushya atangiza inkubiri yo kwirukana bamwe mu bari ibikomerezwa kubwa Dos Santos no gukora iperereza ku bashinjwa ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.

Umuryango wa Dos Santos ni umwe mu yibanzweho, dore ko umukobwa we Isabel yahise akurwa ku mwanya yari ariho muri Sonangol n’umuhungu we José Filomeno dos Santos, akurwa ku buyobozi bw’ikigega cy’ubusugire mu bukungu.

Kuva ubwo umuryango wa Dos Santos uri mu nkiko ku mafaranga atandukanye ushinjwa kuba waragiye unyereza.

Isabel abicishije kuri Twitter, yanditse ko ukuri kuzagera aho kukamenyekana, asaba abamushyigikiye gukomeza kumwizera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .