Perezida wa Ang0la, João Lourenço ubwo yatangazaga iki cyemezo yavuze ko urupfu rwa dos Santos ari igihombo gikomeye ku gihugu.
Ati “Icyo mfite cyo kuvuga ni uko Angola yabuze umuturage ukomeye, umuntu wakoresheje ubuto bwe n’ubuzima bwe bwose mu guhuranira ibyiza bya Angola n’abaturage bayo.”
Iyi minsi irindwi y’icyunamo yatangiye kuwa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2022.
Kuwa Gatanu tariki 8 Nyakanya 2022 nibwo José Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka 38, yitabye Imana ku myaka 79 azize uburwayi.
Eduardo dos Santos wayoboye Angola kuva mu 1979 kugeza mu 2017 yitabye Imana nyuma y’igihe cyari gishize arwariye mu bitaro by’i Barcelone muri Espagne.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!