00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angola igiye kohereza ingabo muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Werurwe 2023 saa 09:27
Yasuwe :

Angola yatangaje ko igiye kohereza umutwe w’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko guhagarika imirwano hagati ya FARDC na M23 binaniranye.

Perezidansi ya Angola yatangaje ko ‘intego y’ibanze yo kohereza izo ngabo ari ukugarura umutekano mu duce twari twarafashwe na M23 mu Burasirazuba bwa RDC, no kurinda abagize itsinda rigenzura iyubahirizwa ry’icyemezo cyo guhagarika imirwano’.

Angola yemeje ko kohereza izi ngabo yabiganiriyeho na guverinoma ya RDC, Umuryango w’abibumbye ndetse n’abandi bayobozi bo mu karere babimenyeshejwe.

Iki cyemezo kigomba kubanza kwemezwa n’inteko ishinga amategeko ya Angola yiganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Angola igiye kohereza ingabo muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .