00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ANC iyoboye Afurika y’Epfo yeruye ko idateze kumva abayisaba kweguza Perezida Ramaphosa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 June 2024 saa 12:10
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ANC riri ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo, Fikile Mbalula, yeruye ko badateze kumva andi mashyaka yasaba ko yakweguza Perezida Cyril Ramaphosa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kugira ngo yemere gukorana na bo.

Mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, ANC iherutse kubona amajwi arenga gato 40%. Ni igihombo gikomeye igize mu myaka 30 ishize kuko ubusanzwe yagiraga amajwi arenga 50%, bikayiha ijambo rikomeye imbere y’andi mashyaka.

Kugira amajwi ari munsi ya 50% byashyize ANC ku gitutu cyo gushaka andi mashyaka atavuga rumwe na yo byakwiyunga kugira ngo izagire ubwiganze muri guverinoma.

Ishyaka uMkhonto Wesizwe (MK) rya Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo ryabonye amajwi 14% mu Nteko, ryagaragaje ko ryakwemera kwihuza na ANC ariko ko igomba kubanza gukura Perezida Ramaphosa ku buyobozi bukuru bwayo ndetse no ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mbalula yatangaje ko nyuma y’aho ANC ibonye amajwi make, iri gutekereza kuvugana na buri shyaka kugira ngo yunge ubumwe na ryo mu rwego rwo kugira ngo Afurika y’Epfo idahungabana.

Yagize ati “Duteganya kuvugana na buri wese kubera ko amatora ntabwo yaduhaye ubwiganze bufatika. Ibiganiro ku biganiro birashyushye. Twarabyiyemeje kuko dushaka ko iki gihugu kidahungabana.”

Umunyamabanga Mukuru wa ANC yasobanuye ariko ko nta biganiro bizatuma Perezida Ramaphosa ava mu nshingano afite muri iri shyaka no ku gihugu.

Ati “Perezida Ramaphosa ni Perezida wa ANC. Nutuzanaho ubusabe bw’uko Ramaphosa yegura ku mwanya wa Perezida, byo ntabwo biri bushoboke.”

DA (Democratic Alliance) yagize amajwi 21% na EFF (Economic Freedom Fighters) y’impirimbanyi y’ubukungu Julius Malema ni ari gutekerezwaho cyane, ko yakwihuza na ANC.

Mbalula yatangaje ko ANC itazemera ubusabe bwo kweguza Perezida Ramaphosa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .