00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ANC iyoboye Afurika y’Epfo ikomeje gucunaguzwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 June 2024 saa 10:05
Yasuwe :

Ishyaka ANC (African National Congress) riri ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo rikomeje gucunaguzwa n’andi atavuga rumwe na ryo mu gihe ryifuza ko yihuza mu kugena abakwiye kujya muri guverinoma.

ANC yagize igitekerezo cyo kwihuza n’amashyaka mu gushyiraho guverinoma nyuma y’aho ibuze amajwi 50% mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu cyumweru gishize.

Umuyobozi Mukuru wayo akaba na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yifuza ko habaho guverinoma y’ubumwe bw’igihugu, kandi ko buri shyaka rifite imyanya mu Nteko ryifuza gukorana na bo bazariha ikaze.

Umuyobozi wa EFF (Economic Freedom Fighters), Julius Malema, yari yavuze ko batazemera kujya muri guverinoma irimo umwanzi, kandi ngo ntishyigikiye guverinoma y’ubumwe nk’iyashyizweho na Nelson Mandela.

EFF yasobanuye ko izemera kugira uruhare muri guverinoma mu gihe DA (Democratic Alliance) yagize amajwi 21% na FFP (Freedom Front Plus) yaba atarimo kuko ngo aharanira inyungu z’abakoloni.

Visi Perezida wa EFF, Floyd Shivambu, yagize ati “Ntidushyigikiye guverinoma y’ubumwe bw’igihugu. Ntabwo dushaka kuba abagize guverinoma irimo abahararariye inyungu z’abakoloni b’abazungu.”

DA yatangaje ko ishyigikiye igitekerezo cya ANC cyo gushyiraho guverinoma y’ubumwe bw’igihugu, ariko na yo ngo ntishaka gukorana n’amashyaka nka EFF, uMkhonto weSizwe ya Jacob Zuma na PA (Patriotic Alliance).

Umuvugizi wa DA, Werner Horn yagize ati “Ku wa Mbere, Akanama k’Igihugu kazafata icyemezo, ariko no guhagararirwa guto kw’aya mashyaka atatu mu cyemezo cy’uru rwego nshingwabikorwa kuzatuma bigorana cyane ko turujyamo.”

uMkhonto weSizwe yo kuri uyu wa 7 Kamena yatangaje ko itarafata icyemezo cyo kujya muri guverinoma y’ubumwe kuko itegereje umwanzuro w’urukiko ku kirego yatanze cy’uko amajwi yayo yibwe. Ni ishyaka rihamya ko Komisiyo y’Amatora ya Afurika y’Epfo ikoreshwa mu nyungu za politiki.

ANC isigaje icyumweru ngo ibe yamaze kumvikana n’andi mashyaka atavuga rumwe na yo, mbere y’uko tariki ya 15 Kamena 2024 abagize Inteko batora Umukuru w’Igihugu.

Umuyobozi Mukuru wayo akaba na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ari kugorwa no kubona abamushyigikira mu bikorwa byo gushyiraho guverinoma nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .