Amerika yemeje ko Maroc ifite ububasha kuri Sahara y’Iburengerazuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye iteka ryemera ko Maroc ifite ububasha kuri Sahara y’Iburengerazuba, igice kimaze igihe giharanira kwigenga.

Byakozwe nyuma y’uko Maroc yemeye gusubukura umubano na Israel, mu masezerano yagizwemo uruhare runini na Amerika.

Maroc yabaye igihugu cya kane uhereye muri Kanama uyu mwaka, gisinyanye amasezerano y’imibanire na Israel ku buhuza bwa Amerika. Ni amasezerano yasinywe n’ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Sudani. Maroc kandi yabaye igihugu cya gatandatu cyo mu Barabu, gisubukuye umubano na Israel.

Maroc imaze igihe mu ntambara n’imvururu n’umutwe wa Polisario Front ushyigikiwe na Algeria, ushaka ko agace ka Sahara y’Iburengerazuba kigenga.

Icyemezo cya Trump cyakiriwe neza n’abanya-Maroc bifuza ubwami bwagutse kandi bwiyunze, mu gihe yabaye inkuru mbi kuri Polisario Front n’abatuye Sahara y’Iburengerazuba bifuza ubwigenge.

Amerika ni cyo gihugu cya mbere cyo mu Burengerazuba bw’Isi cyemeye ko Maroc ifite ububasha kuri Sahara y’Iburengerazuba. Impuguke zigaragaza ko nubwo Trump abyemeje mu minsi ye ya nyuma, bigoye ko bihinduka ku ngoma ya Joe Biden kuko byagaragaza guhuzaguruka bikangiza isura ya Amerika mu mahanga.

Sahara y’Uburengerazuba yometswe kuri Maroc mu 1975, nyuma y’uko Espagne yahakolonizaga ihavuye.

Byateje amakimbirane kugeza ubwo mu 1991 Loni ihuje impande zombi zumvikana ko hazaba amatora ya kamarampaka ku kwigenga ariko ayo matora ntabwo yigeze aba.

Maroc igenzura bibiri bya gatatu by’ako gace gusa ntabwo byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ingabo za Sahara y'Iburengerazuba zimaze igihe zidacana uwaka n'iza Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .