Nigeria igiye kuri uru rutonde isangaho ibihugu nk’u Bushinwa, Iran, Pakistan, Myanmar, Koreya ya Ruguru, na Saudi Arabia.
Ubwo Umunyabanga wa Leta ya Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, yatangazaga uyu mwanzuro, ntiyavuze impamvu nyamakuru yatumye igihugu cye gifata iki cyemezo.
Gusa hari hashize iminsi kigaragaje ko mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Nigeria habayeho ibikorwa byo gufunga Abayisilamu b’aba-Shia ndetse ngo no muri Leta imwe mu zigize iki gihugu hari aho bafunzwe bazira kutubahiriza amabwiriza agenga ya Ramadan yo kwiyiriza.
Kuba Nigeria yashyizwe kuri uru rutonde bivuze ko isaha n’isaha ishobora gufatirwa ibihano na Amerika, mu gihe yaba idakosoye ibyo ishinjwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!