00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasabye M23 gusubira inyuma no kumanika intwaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 08:49
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye umutwe wa M23 umaze iminsi uri mu mirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu duce wafashe ndetse ukamanika intwaro.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2022 yavuze ko itanyuzwe no kuba M23 yarubuye imirwano kandi ko ibikorwa byayo bikomeje guhungabanya abasivile.

Yakomeje isaba abarwanyi b’uyu mutwe kumanika intwaro no kuva mu duce bafashe.

Iti “Turasaba umutwe wa M23 ufite ibihano washyiriweho na Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye kuva mu duce wafashe, kumanika intwaro ubundi ukayoboka inzira y’ibiganiro nk’uko bigenwa n’amasezerano ya Nairobi ajyanye no kumanika intwaro ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe.”

Iri tangazo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rije mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice birimo Rutshuru, ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Bunagana ndetse hakaba hari amakuru avuga ko mu minsi mike ishobora no gufata Umujyi wa Goma.

Nubwo Amerika ivuga ko M23 ikwiriye kuyoboka inzira y’ibiganiro, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ntibikozwa kuko ivuga ko idashobora kuganira n’umutwe w’iterabwoba.

Ku wa 1 Ugushyingo 2022, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yavuze ko ibi biganiro bari guhatirwa bidashoboka.

Ati “Turi guhatirwa kuganira n’umutwe w’iterabwoba. Ibi ntibizigera bibaho.”

Patrick Muyaya yavuze ko inama ya gisirikare iherutse guterana yafashe umwanzuro wo kurushaho kongerera imbaraga ibikorwa byo guhangana na M23.

Amerika yasabye M23 gusubira inyuma no kumanika intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .