Amerika yasabye iperereza ku bibazo bivugwa mu matora ya Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mutarama 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ko hakorwa iperereza ku buriganya bivugwa ko bwabaye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda yasize Yoweri Kaguta Museveni atorewe kuyobora iki gihugu.

Ku wa 14 Mutarama, Abanya-Uganda batandukanye bazindukiye mu matora yo kwitorera umukuru w’igihugu cyabo, nyuma y’amasaha make batangiye gutora. Aya matora yatangiye kuvugwamo uburiganya agitangira.

NTV yatangaje ko kuri site y’itora ya Rushenyi iherereye mu Karere ka Ntungamo kari mu Burengerazuba bwa Uganda, agasanduku k’itora kabuze n’igikorwa nyir’izina kitararangira.

Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi wa Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu, Paul Bukenya.

Bukeye bwaho ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyiraga hanze ibyayavuyemo by’agateganyo ikemeza ko Perezida Museveni ari we wongeye gutorwa, Robert Kyagulanyi bari bahanganye yabyamaganiye kure avuga ko yibwe.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze, yasabye ko ibi birego by’uko amatora ya Uganda yabayemo amanyanga bikorwaho iperereza.

Iti “Dutewe impungenge zikomeye na raporo z’ibikorwa by’urugomo byakozwe n’inzego z’umutekano mu gihe cyabanjirije amatora ndetse n’amanyanga yagaragaye mu matora. Turasaba ko hakorwa iperereza ryigenga, ryizewe kandi ridafite aho ribogamiye kuri izi raporo kandi ababigizemo uruhare bakabiryozwa.”

Iri tangazo ryakomeje ryamagana ibyo ‘ryise ibikorwa byo kwibasira abakandida batavuga rumwe na Leta, isaba guverinoma kubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu.”

Amerika yamaganye kandi kuba leta ya Uganda yarafunze internet mu gihe cy’amatora ndetse hakaba n’amakuru avuga ko kugeza ubu imbuga nkoranyambaga zitarongera gufungurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .