00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yangiwe kugera ku baturage bayo bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi muri RDC

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 June 2024 saa 08:38
Yasuwe :

Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko inzego z’ubuyobozi zanze gutanga amakuru arebana n’abaturage bafite ubwenegihugu bwa Amerika, bafatiwe mu bikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi mu kwezi gushize.

Nyuma y’uko umwe mu miryango y’abafashwe usabye ubufasha bwo kumenya niba umwana wabo yaba akiri muzima abakozi ba Ambasade bangiwe kugera aho bafungiwe cyangwa guhabwa amakuru kuri bo.

Igisirikare cya RDC cyatangaje ko hari abanyamerika batatu bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi byabaye ku wa 19 Gicurasi 2024 birangajwe imbere na Christian Malanga.

Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika muri RDC, Greg Porter, yagaragaje ko inshingano yayo ikomeye ari ugutanga ubujyanama ku banyamerika bayo bafungiwe mu mahanga birimo kubasura, kumenya niba bahabwa ubuvuzi, no kubashakira abavoka bavuga ururimi rw’icyongereza.

Yakomeje ati “Twasabye inzego z’ubuyobozi muri RDC ngo baduhe uburenganzira bwo kugera ku muturage wa Amerika waba uhafungiwe ariko ntiturabyemererwa.”

Malanga wagize uruhare mu igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, yigeze gutangaza ko ari perezida wa Leta yo mu Buhungiro, ndetse ku wa 19 Gicurasi yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bagiye guhirika ubutegetsi we n’umuhungu we Marcel Malanga wavukiye mu Mujyi wa Utah muri Amerika.

Ubwo binjiraga mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Igisirikare cya RDC cyatangaje ko Malanga yarashwe agapfa hamwe n’abandi batandatu bahise bicwa abandi batari bake bagatabwa muri yombi.

Nubwo bimeze bityo, ubuzima bwa Marcel Malanga ufite ubwenegihugu bwa Amerika ntibizwi uko buhagaze kuko mu mashusho yafashwe yari yagaragaye ari kuva amaraso menshi agiye gufungwa.

Undi munyamerika ni ufite imyaka 21 Tyler Thompson Jr wakinanaga na Marcel Malanga mu ikipe yo ku ishuri bivugwa ko bajyanye muri Afurika bari mu biruhuko.

Marcel Malanga (ibumoso) ni umuhungu wa Christian Malanga, wafashwe nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .