00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yakije umuriro kuri Museveni; u Burusiya ni bwo nyirabayazana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2022 saa 07:18
Yasuwe :

Uganda ifite ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli ndetse mu minsi iri imbere ibintu bishobora gufata indi ntera. Ikibazo nyamukuru cyaturutse ku gitutu Amerika yokeje Uganda, birangira yanze kwakira lisansi na mazutu yari yemerewe n’u Burusiya.

Uganda yanze kwakira lisansi na mazutu yari yemerewe n’u Burusiya mu kwirinda ko ishobora kugirana ibibazo na Amerika. Gusa nubwo bimeze bityo, ibibazo ntibyabujije kubaho kuko mu gihugu imbere hakomeje kugaragara ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Hari ubwoba ko mu minsi mike n’ibikomoka kuri petelori biri mu bubiko bishobora kuba byakendereye bitewe n’uburemere bw’ikibazo. Africa Intelligence yabajije Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe iby’Ingufu, Pauline Irene Batebe, avuga ko nta kibazo gikomeye gihari.

Batebe yavuze ko mu bubiko bwa Uganda harimo ibikomoka kuri peteroli bingana na litiro miliyoni umunani mu gihe ubusanzwe ubwo bubiko bufite ubushobozi bwa litiro miliyoni 30.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Uganda yari yagiranye ibiganiro n’u Burusiya bwemera ko bushobora kujya buyigezaho lisansi na mazutu ku giciro gito. Ni umwe mu myanzuro yavuye mu rugendo rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergueï Lavrov, i Kampala.

Hashize iminsi mike, Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield, nawe yahise ajya i Kampala yibutsa ko gukorana ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli n’u Burusiya bizaganisha Uganda ku gufatirwa ibihano.

Hagati ya Werurwe na Nzeri, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli muri Uganda byazamutse ku kigero cyo hejuru aho yikubye inshuro zigera kuri ebyiri, kuva ku idolari rimwe kugera kuri 1,90$ kuri lisansi na 0,86$ kugera kuri 1,80$ kuri mazutu.

Bivugwa ko kubera igitutu cya Amerika, Museveni yahagaritse ibiganiro yateganyaga gukomeza kugirana n’u Burusiya. Uwari ubifite mu nshingano icyo gihe yari Minisitiri ufite ingufu mu nshingano ze, Ruth Nankabirwa.

Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield, yagiriye uruzinduko muri Uganda aganira na Museveni ku ngaruka zishobora kuba mu gihe igihugu cye cyakorana ubucuruzi n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .