00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahagaritse inkunga yageneraga Afurika y’Epfo

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 8 February 2025 saa 10:39
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yasinye iteka rihagarika inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageneraga Afurika y’Epfo, nyuma yo kutumvikana n’icyo gihugu ku itegeko giherutse gushyiraho, rivuga ko Leta ishobora kwigarurira ubutaka bw’abaturage nta ngurane itanze, bitewe n’inyungu rusange.

Trump yari yavuze ko iryo tegeko ryasinywe muri Mutarama, ribangamira uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo, cyane ko benshi baribona nk’irigamije kwambura abazungu ubutaka bwabo, dore ko ari bo benshi bihariye ubutaka bunini bukorerwaho ubuhinzi bwagutse muri Afurika y’Epfo.

Itegeko ryasinywe na Perezida Ramaphosa ryasimburaga iryari ryarashyizweho kuva mu 1975, ryavugaga ko Leta yishyura ubutaka yifuza gukoresha, ibi bigakorwa bishingiye ku bushake bw’ufite ubutaka bukenewe.

Icyakora iri tegeko rishya rivuga ko bitewe n’inyungu rusange cyangwa se mu gihe ubutaka bushobora guteza ikibazo ku baturage, Leta ifite uburenganzira bwo kwigarurira ubwo butaka, kandi ntitange ingurane. Indi mpamvu ishobora gutuma Leta ifatira ubutaka ni igihe butabyazwa umusaruro.

Abazungu bavukiye muri Afurika y’Epfo bamaganye iki cyemezo, bavuga ko ari amayeri Leta ya Afurika y’Epfo iri gukoresha mu rwego rwo kubambura ubutaka bwabo. Elon Musk wavukiye muri Afurika y’Epfo, ni umwe mu batanze umuburo, avuga ko iki cyemezo kizabangamira uburenganzira bw’abazungu.

Nyuma y’uko Trump atangiye inshingano ze, iyi ngingo yahise ayiha uburemere ndetse aza no kuganira na Perezida Ramaphosa, ariko byose ntibyabujije icyo gihugu guhagarika inkunga cyageneraga Afurika y’Epfo.

Ku rundi ruhande, Perezida Ramaphosa aherutse gutangaza ko inkunga Amerika igenera Afurika y’Epfo, igize 17% by’amafaranga icyo gihugu gikoresha mu guhangana n’indwara z’ibyorezo nka Virusi itera SIDA, ashimangira ko igihugu gifite ubushobozi bwo kuziba icyo cyuho.

Abazungu bagize 7,7% by’abaturage ba Afurika y’Epfo, ariko bakiharira hejuru ya 70% by’ubutaka buhingwaho, ibituma Abirabura bakunze kuvuga ko abazungu bakwiriye kwamburwa ubwo butaka, bugasaranganywa mu birabura mu rwego rwo kwiteza imbere.

Gusa uburyo ibi bizakorwamo nibwo bukomeje guteza ibibazo, cyane ko abazungu bavuga ko ubutaka batunze babutunze mu buryo bwemewe n’amategeko, ari nayo akwiriye gukoreshwa mu gihe abandi babwifuje.

Amerika yashimangiye ko izatangira gahunda zo kwimura abazungu bari batuye muri Afurika y’Epfo, mu gihe baramuka bakomeje kwamburwa ubutaka bwabo.

Perezida Ramaphosa aherutse gusinya itegeko ry'ubutaka ryavugishije benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .