Aya makuru yatangajwe n’ikigo cya Amerika gishinzwe ubufatanye mu rwego rwa gisirikare ku wa 24 Nzeri 2024, nyuma yo gusaba Inteko Ishinga Amategeko uruhushya rwo kuzigurisha.
Iki kigo cyasobanuye ko kugurisha Misiri izi misile zishyirwa ku mbunda za Avenger bizafasha iki gihugu kongerera imbaraga umutekano wacyo, mu gihe gikomeje kugira uruhare muri politiki n’iterambere ry’ubukungu bw’Uburasirazuba bwo Hagati.
Cyavuze ko “Iri gurisha rizongerera Misiri ubushobozi bwo kuba yahangana n’ibya none n’ibizaza bishobora kuyihungabanya, riyongerere ubushobozi bwo guhangana n’abagizi ba nabi bo mu karere.”
Amerika igaragaza ko ari ngombwa ko Misiri ikomeza kubaka ubushobozi bwo kurinda imbibi zayo, ibikorwaremezo by’ubwikorezi n’abaturage, kandi ngo ntizagorwa no kwinjiza izi misile mu gisirikare cyayo.
Raporo y’ubushakashatsi bwa Global Fire Power yasohotse mu ntangiriro 2024 igaragaza ko Misiri iri ku mwanya wa 15 mu bihugu bifite ibisirikare bikomeye ku Isi gusa yasubiye inyuma kuko mu 2020 yari ku mwanya wa cyenda. Muri Afurika, iri ku mwanya wa mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!