Amerika ishobora gukura Sudani mu bashyigikiye iterabwoba nyuma y’ihirikwa rya Bashir

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Mata 2019 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ubuyobozi bushya bwa Sudani nibukora impinduka zifatika mu buyobozi na politiki, icyo gihugu kizakurwa ku rutonde rw’ibikorana n’imitwe y’iterabwaba.

Abayobozi ba Sudani bamaze igihe basaba Amerika kubakura ku rutonde rw’abashyigikiye ibikorwa by’iterabwoba ariko nta cyizere bahabwa.

Mu cyumweru gishize nibwo Omar al-Bashir yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bamagana ingoma ishingiye ku gisirikare kandi yashegeshwe na ruswa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, nyuma yo guhura na komite y’igisikare y’inzibacyuho iheruka kweguza Omar El-Bashir, yatangaje ishobora gukura Sudani ku rutonde rw’abashyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

Yavuze ko gukura Sudani kuri urwo rutonde, “Bishobora gukunda mu gihe bakoze impinduka z’ibanze mu buyobozi na politiki kandi Komite ya gisirikare y’inzibacyuho ntishyigikire ibikorwa mpuzamahanga by’iterabwoba ikanatanga icyizere ko itazabizubiramo.”

AFP yanditse ko Amerika itahita ikura Sudani kuri urwo rutonde aka kanya ahubwo igashishikariza Komite ya gisirikare y’Inzibacyuho kwihutira kwinjiza abasivile muri Guverinoma kandi igategura amatora.

Ku rundi ruhande ariko abaturage barakigaragambya mu mihanda basaba ko igisirikare kirekura ubutegetsi bugashyirwa mu maboko y’abasivile.

Umubano wa Sudani na Amerika umaze imyaka isaga 30 ucumbagira, aho kuva Bashir yafata ubutegetsi yashinjwaga gukorana n’imitwe y’abahezanguni igendera ku mahame ya kiyisilamu.

Amerika kandi yashinjaga Bashir kugira uruhare bwicanyi bwabereye muri Darfur no guha ubuhungiro umuyobozi wa Al-Qaeda, Osama bin Laden mu myaka ya 1990.

Muri Sudan abasivile barakigaragambya basaba ko ubutegetsi bukurwa mu maboko y'igisirikare

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza