Amerika igiye kugabanya ingabo zayo muri Afurika ho 10%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kugabanya ingabo zayo ziri muri Afurika ho 10% mu myaka iri imbere.

Iki gihugu gifite abasirikare 7200 bari mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, rivuga ko nko mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika ahari abasirikare benshi, bazagabanywa hagasigara abatanga ubufasha mu bijyanye n’ubutasi.

Umwe mu bayobozi ba Amerika utatangajwe izina yabwiye Reuters ko abo basirikare bashobora kugabanyuka mu myaka itatu cyane cyane mu bihugu birimo Kenya, Mali na Cameroon.

Amerika yatangaje ko kugabanya abo basirikare ntaho bihuriye n’ingabo zayo enye ziciwe muri Niger umwaka ushize, kuko ibiganiro byo kubagabanya byari byaratangiye.

Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko Minisitiri w’Ingabo General James Mattis ashaka kugabanya amafaranga yakoreshwaga muri Afurika, akazayifashishwa mu makimbirane ashobora kuvuka hagati y’icyo gihugu n’u Bushinwa cyangwa u Burusiya.

Mali ni kimwe mu bihugu bya Afurika kirimo ingabo za Amerika zishobora kugabanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza