00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye kohereza ingabo muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kamena 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatangaje ko igihugu cye gifite gahunda yo kohereza Ingabo muri Kenya zizafatanya n’iz’iki gihugu guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.

Biteganyijwe ko izi ngabo za Amerika zizafatanya n’iza Kenya mu guhashya ibitero by’iterabwoba Al-Shabaab igenda igaba kuri iki gihugu.

Kenya yakunze kwibasirwa n’ibitero bya Al-Shabaab ahanini bitewe n’uko yohereje Ingabo muri Somalia mu butumwa bwo kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba buzwi nka Amisom. Mu bitero byamenyekanye cyane harimo icyagabwe kuri Westgate Mall mu 2013 n’icyagabwe kuri DusitD2 Complex mu 2019.

Amakuru dukesha The Nation, avuga ko Perezida Biden yoherereje Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika inyandiko iyimenyesha ko yemeye kohereza muri Kenya ingabo zo kurwanya Al-Shabaab. Gusa ntihatangajwe umubare w’abasirikare iki gihugu kizohereza.

Mu Mpera za 2020 nibwo uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yafashe umwanzuro wo gukura muri Somalia abasirikare b’igihugu cye 700. Iki gihe Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko hafashwe iki cyemezo kuko Amerika iteganya kwimurira ingabo zayo mu bihugu nka Kenya na Djibouti.

Perezida Joe Biden yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kohereza abasirikare muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .