00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika, Australie n’u Bwongereza byasinye amasezerano mu by’umutekano atambamira u Bushinwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden; Minisitiri w’Intebe wa Australie, Scott Morrison na mugenzi we w’u Bwongereza, Boris Johnson, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano yitezweho gutambamira igisirikare cy’u Bushinwa cyasaga n’ikiganje mu karere buherereyemo.

Itangazo abo bayobozi basohoye ku wa 15 Nzeli 2021, rivuga ko ayo masezerano yiswe “Aukus” agamije gushyiraho ubufatanye bushya mu by’umutekano, by’umwihariko akaba uburyo bwo gushyigikira igisirikare cya Australie ngo nacyo kigire ingufu zisumbuye cyane ko iri mu karere kamwe n’u Bushinwa.

Riragira riti “Nk’umushinga wa mbere muri Aukus, twiyemeje guhuza umugambi wo gushyigikira igisirikare cya Australie ngo kibashe kugira amato y’intambara agendera munsi y’inyanja kandi akoresha ingufu za nucléaire.”

Ryakomeje risobanura riti “Ubwo bushobozi buzatuma akarere ka Indo-Pacifique karushaho gutekana ndetse buzakenerwa mu gihe cyo gushyigikira inyungu n’indangagaciro duhuriyeho.”

Abasesenguzi bagaragaza ko uko gushyigikira igisirikare cya Australie ngo kigire ingufu bisa n’ihangana riziguye Amerika n’u Bwongereza biri gushyira ku Bushinwa kuko ari bwo busanzwe bufite ingabo zihagazeho muri ako karere. Uko zirushaho kubaka ubushobozi, ni ko ibyo bihugu bitatu bihangayika.

Icyakora ngo nubwo ubwo bushobozi bwa Australie buzatangira kwifashishwa vuba bukimara kuboneka, izakomeza kubahiriza amabwiriza yose nk’igihugu kidakoresha ingufu za nucléaire.

Uretse gushyigikira icyo gihugu mu ikorwa ry’intwaro, amasezerano ya Aukus anakubiyemo imikoranire mu butasi bwifashisha ikoranabuhanga no guhangana n’ibitero birikorerwaho.

Isinywa ry’ayo masezerano ryatumye Australie ihita ihagarika ayo yari ifitanye n’u Bufaransa kuva mu 2016, y’uko bwayikorera ubwato bw’intambara bugendera munsi y’inyanja. Ni amasezerano yari afite agaciro ka miliyari 50$.

Amerika, Australie n’u Bwongereza byasinye amasezerano mu by’umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .