Amb. Rusoke yabisabye ubwo yari muri komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko ku wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, haganirwa ku bijyanye n’ingengo y’imari.
Yavuze ko ambasade yamenyeshejwe n’uwo ikodesha icumbi rya ambasaderi, ko amafaranga y’ubukode aziyongera akava ku madolari 63,600 ku mwaka [miliyoni zirenga 68Frw] akagera kuri madolari 96,000, kuva muri Mutarama 2023.
Ati "Ambasade ntabwo ifite amafaranga yo kwishyura iyo nyongera ku bukode, twasabye amafaranga y’inyongera muri Minisiteri y’imari ariko ntabwo twabonye igisubizo cyiza".
Ni izamuka Ambasaderi Rusoke yavuze ko ryatewe ahanini no kuba icumbi rya ambasaderi ryarimuwe, rikajyanwa ahantu hari umutekano wisumbuyeho.
Abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga bayobowe na Norah Bigirwa Nyendwoha bagaragaje ko amafaranga y’ubukode bw’icumbi rya Ambasaderi wa Uganda i Kigali ari umurengera.
Depite Muwada Nkunyingi yagaragaje impungenge mu masezerano y’ubukode ambasade yasinyanye na nyiri nzu ambasaderi acumbitsemo.
Ati "Sinzi niba barasinyanye amasezerano y’ubukode y’ukwezi kumwe cyangwa abiri. Aya masezerano ntiyashoboraga kuzamurwa iyo baba barayasinye mu buryo burambye".
Depite Hashim Sulaiman yasabye ambasaderi gukora ibishoboka byose hakubakwa inyubako ya ambasaderi wa Uganda mu Mujyi wa Kigali.
Depite Patrick Mutono yagaragaje ko inyongera ku bukode y’amadolari 32,400 ari nyinshi, ashimangira ko ambasaderi wa Uganda mu Rwanda akwiye kugira inyubako ye.
Ambasade yo ifite inyubako yayo idakodesha, iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Ambasaderi wa Uganda muri Malaysia, Betty Bigombe na we yagaragaje ko ingengo y’imari nkeya yahungabanyije ibikorwa byabo.
Ati "Hari ibikorwa byinshi hano ariko ntushobora kujya mu kindi gihugu cyangwa ngo ukore bimwe muri ibyo bikorwa. Uhora ukingiranye mu biro byawe wibaza icyo gukora. Bitera ikimwaro kubona izindi ambasade zikubaza impamvu utagaragara mu bikorwa runaka".
Ingengo y’imari ya Ambasade ya Uganda muri Malaysia ni miliyari 3.378 z’amashilingi, ugereranyije n’ayakoreshejwe mu 2022/2023 angana na miliyari 3.492 z’amashilingi, usanga haragabanyutseho miliyoni 115 z’amashilingi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!