Raporo ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ku buryo uyu muyobozi yakoresheje nabi umutungo wa leta, yagiye hanze ku wa 27 Ukuboza.
Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, yavuze ko uyu mudipolomate yagize uruhare mu inyerezwa rya miliyoni 2,6 z’ama-euro.
Itsinda rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ni ryo ryakoze igenzura muri Ambasade ya RDC i Paris, rireba uburyo ingengo y’imari yayo yakoreshejwe, riza gusangamo ikibazo.
Raporo y’iryo tsinda igaragaza ko nyuma yo kugenzura, ryaje gusanga hari amafaranga yaburiwe irengero guhera muri Mutarama kugera mu Ugushyingo angana n’ama-euro 1.759.193,17.
Ni amafaranga arimo ay’ikiguzi Abanye-Congo bagiye bishyura bashaka kugura za pasiporo, aya visa abashaka kujya muri RDC bishyuraga n’andi.
Andi mafaranga yanyerejwe ajyanye n’ibyagiye bigenda ku buzima buhenze abadipolomate ba RDC mu Bufaransa babamo.
Ambasaderi yanenzwe ko yagiye aha uduhimbazamusyi tw’ikirenga abakozi ba Ambasade n’ibindi. Harimo nk’ama-euro ibihumbi 25 bagenerwaga buri kwezi y’icumbi kandi nta burenganzira bwatanzwe na leta.
Isabelle Tshombe yagizwe Ambasaderi wa RDC mu Bufaransa muri Mutarama 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!