Uyu mudipolomate yagize ati “Uyu munsi, namenyesheje itsinda ryanjye kuri Ambasade ya Amerika ko nagejeje ubwegure bwanjye kuri Perezida Biden. Nzava muri Kenya nuzuye ibyishimo natewe n’abo twakoranye, amahirwe nahawe yo gukorera igihugu cyanjye n’ubucuti nagiranye na Guverinoma ya Kenya n’abaturage bayo.”
Ambasaderi Whitman yagiye muri izi nshingano muri Kanama 2022. Yasobanuye ko ku buyobozi bwe, Ambasade ya Amerika yafashije Kenya kwigobotora ingaruka z’imyuzure ikomeye yibasiye icyo gihugu mu 2023, ayifasha mu rugamba rwo kurwanya Malaria, agakoko gatera SIDA n’Ubushita bw’Inkende.
Yibukije ko muri uyu mwaka wa 2024, Amerika yashyize Kenya mu cyiciro cy’abafatanyabikorwa bayo b’imena batabarizwa mu muryango NATO, asobanura ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere ihame rya demokarasi n’umutekano.
Uyu mudipolomate yatangaje ko Chargé d’Affaires wa Ambasade ya Amerika muri Kenya, Marc Dillard, ari we ugiye kumusimbura by’agateganyo muri izo nshingano, akomeze urugendo rwo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 60.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!