Ambasaderi wa Amerika muri Kenya yeguye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Mutarama 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya, Kyle McCarter yatangaje ko yeguye kuri izi nshingano ndetse akaba yitegura kuzihagarika mu minsi mike iri imbere.

Mu itangazo Amb Kyle McCarter yashyize hanze yavuze ko azahagarika burundu izi nshingano kuwa 20 Mutarama 2021, umunsi Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden azarahiriraho.

Mu butumwa yageneye Abanya-Kenya, Amb McCarter yavuze ko aho igihugu cyabo kigeze cyagakwiye kuba kigira uruhare rukomeye mu iterambeye ry’ibindi byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “ Nsubije amaso mu bihe byanjye nka ambasaderi, ndacyemera ko Kenya itagikwiye kuba igihugu cyungukira mu nkunga z’amahanga, ahubwo ko ikwiye gutera inkunga ibindi bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba.”

Kyle McCarter yari amaze imyaka itandatu ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya, umwanya yagiyemo asimbuye Bob Godec.

Uyu mugabo usanzwe ubarizwa no mu ishyaka ry’Aba-Republicain yanabaye Senateri uhagarariye Illinois.

Kyle McCarter yeguye ku nshingano zo guhagararira Amerika muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .