00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri wa RDC yatamajwe nyuma yo kuvuga ko mu Burundi habaye Jenoside yakorewe Abahutu mu 1994

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2025 saa 01:24
Yasuwe :

Frédéric Gateretse Ngoga wabaye Ambasaderi udasanzwe w’u Burundi, yanyomoje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, wavuze ko mu Burundi habaye Jenoside mu 1994.

Tariki ya 16 Mata 2025, ubwo Kayikwamba yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, yavuze ko mu Burundi habayeho Jenoside yakorewe Abahutu mu myaka 31 ishize, ariko ko itemezwa.

Ati “Turagira ngo tubibutse ko mu karere k’Ibiyaga Bigari hari ibindi byago byahabaye ariko bimaze igihe biri mu mwijima; Jenoside y’Abahutu mu Burundi mu 1994. Yakozwe bucece, itwara ubuzima bw’ibihumbi by’abasivili.”

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko u Burundi bwasabye Loni kwemeza “Jenoside y’Abahutu mu 1994”, kandi ko RDC ibushyigikiye.

Ambasaderi Ngoga ubu asigaye akorera mu ishami ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe ibirebana na politiki, amahoro n’umutekano. Yavuze ko ibyo Kayikwamba yatangaje ari ibinyoma, kuko mu Burundi hatari kuba Jenoside nk’iyo mu gihe icyo gihe bwayoborwaga n’Umuhutu.

Ati “Mushiki wanjye Minisitiri Kayikwamba ibi si ukuri. Perezida wacu icyo gihe yari Sylvestre Ntibantunganya, Umuhutu. Ku rundi ruhande, soma raporo ya Loni. Nta Jenoside yakorewe Abahutu yabaye mu Burundi.”

Uyu mudipolomate yagaragaje ko Minisitiri Kayikwamba ashobora kuba ashaka guteza umwiryane mu Barundi, amusaba gutesha agaciro ubu butumwa, ati “Uri kugerageza guteza umwiryane mu bantu bacu? Nyabuna kuraho ubu butumwa!”

Mu Ukwakira 2024, Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Zéphyrin Maniratanga, yasabye uyu muryango kwemeza ko Abahutu bo mu gihugu cyabo bakorewe Jenoside n’ubutegetsi bwa Michel Micombero mu 1972, ariko ntiyavuze kuri iyi Kayikwamba yavuzeho.

Ambasaderi Maniratanga yashingiye iki cyifuzo kuri raporo itavugwaho rumwe Komisiyo ishinzwe kugaragaza ukuri no kubanisha Abarundi, CVR, yasohoye mu Ukuboza 2021, ihamya ko mu 1972 hishwe Abahutu bari hagati ya 100.000 na 300.000.

Hari Abarundi benshi bamaganye iyi raporo, bagaragaje ko ibogama bitewe n’uko Leta y’u Burundi itemereye impuguke za Loni gukorana na yo mu iperereza ryashoboraga kugaragaza ukuri kudashidikanywaho.

Bibutsa ko nyuma y’urupfu rwa Melchior Ndadaye mu 1993, mu Burundi hishwe Abatutsi benshi, bagaragaza ko na byo CVR yakabaye ibigaragaza muri raporo yayo.

Muri Gicurasi 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yari yatangaje ko atahita yemeza ko mu Burundi habaye Jenoside yakorewe Abahutu, asaba CVR gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe mu bihe bitandukanye, gusa ibyo ntibyakozwe.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko mu Burundi habaye Jenoside y'Abahutu mu 1994
Ambasaderi Ngoga yatangaje ko nta Jenoside yakorewe Abahutu yabaye mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .