Tariki ya 16 Mata 2025, ubwo Kayikwamba yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, yavuze ko mu Burundi habayeho Jenoside yakorewe Abahutu mu myaka 31 ishize, ariko ko itemezwa.
Ati “Turagira ngo tubibutse ko mu karere k’Ibiyaga Bigari hari ibindi byago byahabaye ariko bimaze igihe biri mu mwijima; Jenoside y’Abahutu mu Burundi mu 1994. Yakozwe bucece, itwara ubuzima bw’ibihumbi by’abasivili.”
Minisitiri Kayikwamba yavuze ko u Burundi bwasabye Loni kwemeza “Jenoside y’Abahutu mu 1994”, kandi ko RDC ibushyigikiye.
Ambasaderi Ngoga ubu asigaye akorera mu ishami ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe ibirebana na politiki, amahoro n’umutekano. Yavuze ko ibyo Kayikwamba yatangaje ari ibinyoma, kuko mu Burundi hatari kuba Jenoside nk’iyo mu gihe icyo gihe bwayoborwaga n’Umuhutu.
Ati “Mushiki wanjye Minisitiri Kayikwamba ibi si ukuri. Perezida wacu icyo gihe yari Sylvestre Ntibantunganya, Umuhutu. Ku rundi ruhande, soma raporo ya Loni. Nta Jenoside yakorewe Abahutu yabaye mu Burundi.”
Uyu mudipolomate yagaragaje ko Minisitiri Kayikwamba ashobora kuba ashaka guteza umwiryane mu Barundi, amusaba gutesha agaciro ubu butumwa, ati “Uri kugerageza guteza umwiryane mu bantu bacu? Nyabuna kuraho ubu butumwa!”
Mu Ukwakira 2024, Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Zéphyrin Maniratanga, yasabye uyu muryango kwemeza ko Abahutu bo mu gihugu cyabo bakorewe Jenoside n’ubutegetsi bwa Michel Micombero mu 1972, ariko ntiyavuze kuri iyi Kayikwamba yavuzeho.
Ambasaderi Maniratanga yashingiye iki cyifuzo kuri raporo itavugwaho rumwe Komisiyo ishinzwe kugaragaza ukuri no kubanisha Abarundi, CVR, yasohoye mu Ukuboza 2021, ihamya ko mu 1972 hishwe Abahutu bari hagati ya 100.000 na 300.000.
Hari Abarundi benshi bamaganye iyi raporo, bagaragaje ko ibogama bitewe n’uko Leta y’u Burundi itemereye impuguke za Loni gukorana na yo mu iperereza ryashoboraga kugaragaza ukuri kudashidikanywaho.
Bibutsa ko nyuma y’urupfu rwa Melchior Ndadaye mu 1993, mu Burundi hishwe Abatutsi benshi, bagaragaza ko na byo CVR yakabaye ibigaragaza muri raporo yayo.
Muri Gicurasi 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yari yatangaje ko atahita yemeza ko mu Burundi habaye Jenoside yakorewe Abahutu, asaba CVR gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe mu bihe bitandukanye, gusa ibyo ntibyakozwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!