Ambasaderi wa Tanzania mu Bwongereza, Mbelwa Kairuki, yabwiye ikinyamakuru cya The Citizen, ko uyu muburo ugamije kugira inama abanya-Tanzania baba mu Bwongereza, ko batagomba kujya mu bice bishobora gutuma bagerwaho n’ibyago runaka biturutse kuri iyi myigaragambyo.
Kairuki yagize ati "Turasaba abari hano kwirinda kujya muri utwo duce [turimo imyigaragambyo] kandi aho bishoboka bagasaba ubufasha Ambasade yabo.”
Uretse Tanzania yatanze uyu muburo, ibindi bihugu nka Nigeria na Kenya na byo byamaze kumenyesha abaturage babyo batuye mu Bwongereza ko bagomba kwitwararika.
Kugeza ubu abantu bagera kuri 400 bamaze gutabwa muri yombi kubera iyi myigaragambyo ndetse Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer, akaba yarahamagaje inama yindi yo kwiga kuri iki kibazo.
Sky News, yatangaje ko abapolisi 6000 bamaze gushyirwa mu mihanda hirya no hino mu duce 30 kugira ngo bahangane n’iki kibazo, Aho umuyobozi wa Londres, Sadiq Khan, yihanangirije abaturage avuga ko umuntu wese uri kunyuranya n’amategeko agomba gukurikiranwa.
Komiseri wa Polisi mu mujyi wa Londres, Sir Mark Rowley, na we yavuze ko bazakurikiza amategeko mu buryo bwuzuye, asezeranya ko bazahangana n’abakora imyigaragambyo.
Abigarabambya bari kwibasira imisigiti na za hoteli aho abimukira bari kuba mu mijyi igiye inyuranye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!