Sosiyete sivile ikorera muri uyu mujyi yatangaje ko igisasu kimwe cyaguye ku gasanduku k’amashanyarazi mu hace ka Himbi, icya kabiri kigwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, icya gatatu kigwa hafi y’amasangano y’imihanda ya Abattoir Kituku, ikindi kigwa ku biro by’umudugudu wa Mugunga.
Perezida w’iyi sosiyete sivile muri Komini Karisimbi, Christian Kalamo, yatangaje ko mu gihe ihuriro ry’ingabo z’igihugu cyabo rihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23, abaturage bagomba kuba maso kugira ngo hatagira ikibahungabanyiriza umutekano.
Kalamo yagize ati “Ndasaba ko tuba maso cyane. Ntabwo twumva impamvu ibi bisasu bisoreza urugendo muri Mugunga na Himbi. Tuzengurutswe n’intambara ahantu hose, umwanzi ari gushaka uko yakwinjira mu mujyi wacu wa Goma.”
Yasabye ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru gushyiraho itsinda rikora iperereza kugira ngo rigaragaze ahantu nyakuri ibi bisasu byaturutse. Gusa ntacyo ubu buyobozi bwo burabivugaho.
Mu nkengero z’umujyi wa Goma hari inkambi zitandukanye z’abahunze imirwano y’ihuriro ry’ingabo za Leta na M23. Sosiyete sivile n’imiryango mpuzamahanga bigaragaza ko umutekano wabo wahungabanyijwe n’intwaro iri huriro ryashinze ku nkambi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!