00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatsiko ni yose: Ibihumbi by’abatuye i Goma bakiriye abayobozi bashya

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 February 2025 saa 09:13
Yasuwe :

Biragoye kumenya umubare w’abaturage ibihumbi byari byakubise bikuzura Stade de l’Unité ahari hateraniye abayobozi bashya b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa.

Ni umuhuro waranze n’ibyishimo by’abaturage byagaragaraga ku masura yabo ariko bikanumvikana no mu majwi yabo.

Abayobozi b’Umutwe wa M23 bagendaga binjira muri stade umwe kuri umwe, abaturage bakabakira mu byishimo bidasanzwe.

Muri uyu muhuro kandi hagaragaye umubare munini cyane w’urubyiruko rwo muri Goma rwifuza kwinjira mu mutwe wa gisirikare wa M23.

Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yasezeranyije imiyoborere itanga umusaruro.

Ati “Mwizere amahoro, umutekano, iterambere, ibikorwaremezo, guhanga imirimo, isuku, kubana, ishoramari, ubuhinzi n’ibindi.”

Yabwiye abaturage ko ahazaza ari heza, ati “Ahazaza hazira impunzi, ruswa, inzara, amakimbirane ndetse n’intugunda zishingiye ku butaka n’ibindi byinshi. Uyu munsi AFC/M23 bahisemo kubaka mu rugo heza aho buri muturage wese wa Congo ahawe ikaze, yishimiwe kandi afite umutekano.”

Yashimiye abamugiriye icyizere bakamuha inshingano.

Iki gikorwa, kibaye mu gihe hashize iminsi ibiri Umutwe wa M23 utangaje ko wafashe agahenge mu rwego rwo korohereza abakeneye ubutabazi kugira ngo babuhabwe.

Hagati aho, ubuyobozi bwijeje abaturage ko abahunze bagasiga imitungo yabo, imwe ikaba yarigaruriwe n’abandi bantu, bazayisubizwa mu buryo bwuzuye.

Abaturage ibihumbi bitabiriye kwakira abayobozi babo bashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .