Amashyaka ya politiki yanze ko Zambia ijya gucapisha impapuro z’itora i Dubai

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Amashyaka ya Politiki muri Zambia yamaganye umwanzuro wa Komisiyo y’Amatora wo kujya gucapisha impapuro z’itora i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Komisiyo y’Amatora muri Zambia iherutse gutangaza ko igiye gucapishiriza i Dubai impapuro z’itora zizifashishwa mu matora rusange azaba mu 2021.

Ibyo bihabanye n’ibyo iyo Komisiyo yari yatangaje mbere, kuko yari yavuze ko izo mpapuro zizacapirwa imbere mu gihugu.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Amashyaka atavuga rumwe na Leta, Elizabeth Chitika, yavuze ko uwo mwanzuro uzagira ingaruka ku migendekere myiza y’amatora.

Yagize ati “Nk’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki muri Zambia, dufite impungenge ko Komisiyo itabanje kugisha inama, bikazatuma amatora ya 2021 agenda nabi.”

Chitika yavuze ko uwo mwanzuro ushobora guteza imvururu n’icyizere gike mu baturage bigakongeza umwuka mubi wa politiki uri mu gihugu.

Amashyaka atavuga rumwe na Leta yaboneyeho gusaba Komisiyo guhagarika isoko ryo kujya gucapisha impapuro z’itora hanze kugeza igihe impungenge zihari zizakemurirwa.

Umwaka utaha nibwo Zambia izajya mu matora rusange arimo aya Perezida, abadepite n’abajyanama. Mu 2016 mu matora aheruka, Perezida Edgar Lungu n’ishyaka rye Patriotic Front ni bo batsinze amatora.

Komisiyo y'Amatora muri Zambia yamaganywe n'amashyaka atavuga rumwe na Leta ku bwo gushaka kujya gucapisha impapuro z'itora hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza