Mu itangazo FCC yasohoye, yagaragaje ko Perezida Tshisekedi wagiye ku butegetsi mu 2019 akomeje gutoteza abatavuga rumwe na we barimo n’abagize iri huriro.
Yagize iti “FCC ishimangira ko kuba abanyamuryango bayo n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bari gutotezwa ari intambwe isubira inyuma mu nzira iganisha kuri demokarasi n’iyubahirizwa ry’amategeko. Ni ikimenyetso cy’ubutegetsi burwanya abadahuje ibitekerezo na bwo kandi bwamunzwe no kunyereza umutungo.”
Iri tangazo ryakomeje riti “Mu gihe budafite icyerekezo n’ubumenyi bwatumye budashobora kuzuza ibyemewe n’amategeko abaturage babwitezeho, butekereza ko bushobora bwabitwikira binyuze mu gucecekesha abatavuga rumwe na bwo.”
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushinjwa gufunga abanyapolitiki bagendera ku murongo utandukanye n’uwabwo, no kwica abarimo Chérubin Okende wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho. Umurambo we wagaragaye mu modoka i Kinshasa muri Nyakanga 2023, bigaragara ko yari yarashwe.
Kabila na we ari mu bo ishyaka UDPS riri ku butegetsi rikomeje kubuza amahwemo, ribinyujije mu bayoboke babyo. Ibi byashimangiwe na Perezida Tshisekedi ubwo yavugaga ko Kabila ari we washinze ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki y’iya gisirikare rihanganye n’ingabo za RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bivugwa ko Kabila yahungiye muri Afurika y’Epfo bitewe n’impungenge z’uko ashobora gufungwa. Gusa abo muri FCC n’ishyaka rye bwite, PPRD, bagaragaje ko atahunze, ahubwo ngo ari kwiga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!