00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashusho ya Perezida wa Nigeria agwa mu ruhame akomeje guca igikuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 June 2024 saa 06:30
Yasuwe :

Amashusho agaragaza Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu agwa mu ruhame akomeje guca igikuba, by’umwihariko mu baturage be. Bamwe bavuga ko ari igisebo, mu gihe abandi bagaragaza ko ari impanuka yaba kuri buri wese.

Perezida Tinubu yaguye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena mu 2024, ubwo yari i Abuja mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe Demokarasi.

Uyu mugabo w’imyaka 72 yaguye ubwo yari ari kurira imodoka yagombaga kumuzengurutsa ahabereye ibi birori. Yahise atabarwa n’abashinzwe kumurinda.

Umwe mu bagenda hafi ya Perezida Tinubu yavuze ko “ibyabaye ari impanuka nto itamubujije gukomeza akazi ke.”

Shehu Sani uri mu banyepolitike bakomeye muri Nigeria yavuze ko “Perezida Tinubu nawe ni ikiremwamuntu ntabwo ari Perezida Tinubu bibayeho gusa, buri wese yasitara akagwa, byabaye kuri Perezida Biden na Fidel Castro. Abaperezida ni abantu nk’abandi.”

Nubwo hari benshi bagaragaje ko ibyabaye kuri Perezida Tinubu ari impanuka, hari abandi bamusamiye hejuru bavuga ko ashaje ku buryo akwiriye kuva muri izi nshingano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .