Amashusho y’igitero cyahitanye Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Gashyantare 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Amashusho y’umunota umwe n’amasegonda icyenda yashyizwe ahagaragara, yerekana uko igitero cyagabwe ku modoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa (PAM) ku wa 22 Gashyantare 2021 cyatangiye kikagwamo Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC.

Iyo modoka yari irimo Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio, n’umupolisi w’Umutaliyani bivugwa ko yari amurinze, Vittorio Iacovacci, batwawe n’Umunye-Congo utatangajwe amazina.

Ubwo bari mu muhanda wa Goma-Rutshuru mu gace kitwa Kanyamahoro hafi ya Pariki ya Virunga, muri kilometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma, ni bwo bagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro.

Amashusho yagaragajwe yerekana ikamyo iparitse mu muhanda w’itaka, imbere yayo mu ntera itari nini hagaragara indi modoka nto y’umweru bikekwa ko ari yo Attanasio yarimo. Ni umuhanda ukikijwe n’ibihuru n’ibigunda.

Ayo amashusho yafashwe na telefoni idafotora neza, atangira yerekana izo modoka ziparitse mu muhanda rwagati, inyuma yazo hari moto ipakiyeho imizigo myinshi ariko irambitse hasi ku buryo ubona ko ari umuhanda ubamo akavuyo.

Amashusho kandi yumvikanamo n’amajwi y’abasivile basakuza byerekana ko ari umwe muri bo ushobora kuba yarayafashe. Herekanwa imodoka ziparitse, abo basivile bo baganira mu Giswahili.

Hari uwumvikana avuga ati ”Ubu tuvugana aha hakorewe amakosa mu bihe byahise.”

Undi yamusubije ati “Amasasu wumvaga ni ay’abasatiye baturuka imbere cyane.”

Birasa n’aho abo basivile batari batewe ubwoba n’ibiri kuba ngo babe batabaza ingabo za Leta ziburizemo igitero, ahubwo bashakaga kwihera ijisho.

Bakomeje kuganira, umwe ati “Ese hari abantu bihishe aha?” Ijwi ryumvikana nk’iry’umwana ririkiriza riti “Yego.” Undi muntu mukuru yahise avuga ati “Bamwe bihishe aha,” bigaragaza ko ibyabaga abo basivile bari babishyigikiye.

Hari uwatangiye kwereka bagenzi be ati “Murebe bariya bantu!” Undi ati “Abahe se?”

Yongeye kubereka ati “Dore umuntu yinjiye muri iriya modoka.” Undi ati “Iy’Abazungu?” Nawe ati “Yego.”

Hahise humvikana urusaku rw’amasasu, ba basivile basakuriza rimwe basa n’abafana uko ibintu bigenda, bati “Ngabo, ngabo, ngabo aho imbere.”

Bavuzaga akaruru babyina bati “Si ngabo koko!”

Mu mashusho hagaragayemo umuntu umwe wambaye imyenda ya gisirikare afite n’imbunda arasa, agenda yerekeza aho imodoka ziri.

Icyakora amashusho arangira hatarerekanwa uko byagenze bageze ku modoka, n’imodoka ya nyayo Attanasio yari arimo ntabwo yagaragajwe neza.

Guverinoma ya RDC yashinje umutwe w’abarwanyi ba FDLR uba mu Burasirazuba bw’icyo gihugu kuba inyuma y’icyo gitero.

Ambasaderi Luca Attanasio n'umurinzi we biciwe mu gitero bagabweho n'abantu bataramenyekana
Imodoka uyu Ambasaderi yarimo yararashwe bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .