Ubuyobozi bwa Oxford bwavuze ko iyi ntambwe yatewe mu rwego rwo kuzirikana Uruhare Igiswayile cyagize mu koroshya itumanaho hirya no hino ku Isi.
Iyi nkoranyamagambo ya Oxford igaragaza ko ‘Kitu Kidogo’ ari Ijambo ryagaragaye bwa mbere mu Cyongereza mu 1993. Rikoreshwa iyo umuntu ashaka kuvuga amafaranga umuntu atanze cyangwa yakiriye nka ruswa.
Mu busanzwe iri jambo riri mu Giswayile rivuga ‘Ikintu gito’ gusa muri Tanzania na Kenya rikunze gukoreshwa cyane iyo umuntu ari gusaba cyangwa ari gutanga ruswa.
Ijambo ‘Panya route’ ryo inkoranyambagambo ya Oxford igaragaza ko ryakoreshejwe bwa mbere mu Cyongereza mu 1980. Rivuga inzira za bugufi zitemewe abantu bashobora gukoresha mu bijyanye na magendu.
Ntabwo ari bishya kuba ijambo riri mu rurimi runaka rishobora gushyirwa mu nkoranyambagambo y’Icyongereza ndetse rigakoreshwa muri uru rurimi.
Urugero ni ijambo ‘Coup d’état’ riri mu Gifaransa ariko rinakoreshwa cyane n’abavuga Icyongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!