Umuvugizi wa Leta y’inzibacyuho ntiyatangaje aho Alpha Condé yagiye kwivuriza icyakora ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu yagiye mu ndege yo muri Turikiya.
Alpha Condé asubiye mu mahanga nyuma y’ukwezi kumwe agarutse mu gihugu avuye kwivuza.
Mu ntangiriro za Gicurasi ubushinjacyaha bwa Guinée Conakry bwatangiye iperereza kuri Condé n’abandi bantu 30 bahoze mu buyobozi bwe bashinjwa ubwicanyi, iyicarubozo, ubusahuzi n’ibindi.
Condé yahiritswe ku butegetsi tariki 5 Nzeri 2021 nyuma yo kwiyongeza indi manda ya gatatu atari yemerewe n’Itegeko Nshinga. Yahiritswe n’abasirikare bayobowe na Colonel Mamady Doumbouya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!