Uyu mugabo wahiritswe ku butegetsi na Col Mamadi Doumbouya ku wa Gatanu Nzeri, yagarutse mu gihugu nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi ko kwemererwa kujya kwivuza mu mahanga bishobora gutuma ahita ahungirayo ntazagaruke mu gihugu.
Bivugwa ko Condé yaba atashakaga gusubira mu gihugu cye gusa ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bumumenyesha ko igihe yagombaga kumara mu gihugu cyarangiye.
Uwo mwanzuro ngo waramutunguye, amenyesha abantu be ba hafi ko bamushakira ahandi hantu yajya hatari muri Guinée.
Hari amakuru avuga ko nyuma gato ya Coup d’État, Denis Sassou Nguessou wa Congo yari yatangaje ko yiteguye kumwakira i Brazzaville ariko Alpha Condé yanga ubwo butumire.
Hari amakuru avuga ko ugutahuka kwe kwategetswe na Col Mamadi Doumbouya uyoboye igihugu muri iki gihe.
Ku wa 21 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée , Morissanda Kouyaté, yakiriwe na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE ], Mohamed al-Shamsi, i Abu Dhabi.
Ubutumwa bwe bwashimiraga UAE kuba yaritaye kuri Condé ikamuvura ariko ko mu minsi yashize hari ibikorwa byagiye bimuranga ari muri icyo gihugu bibangamiye umudendezo wa Guinée.
Ibyo bishingiye ku majwi n’inyandiko yandikishijwe intoki yagiye hanze, ya Condé avuga ku mutekano n’ibibazo mu gihugu cye no mu ishyaka.
Aho ni ho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée yahereye amenyesha UAE ko ubuyobozi bukuru mu gihugu, busaba ko Condé ataha mu gihe cya vuba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!