00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Conde wayoboye Guinea agiye gukurikiranwaho ibyaha bya ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera muri Guinea yategetse ko Alpha Conde wahoze ari Perezida w’iki gihugu n’abandi bayobozi 180 bakoranye mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwe bakorwaho iperereza ndetse bagakurikiranwa ku byaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu.

Iki cyemezo gikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Ubutabera, Charles Wright yandikiye abashinjacyaha ku wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022.

Alpha Conde agiye gukurikiranwa n’ubutabera nyuma y’uko umwaka ushize aribwo abasirikare bayobowe na Mamady Doumbouya bamuhiritse ku butegetsi.

Amakuru dukesha France24 avuga ko kugeza ubu Alpha Conde ari muri Turikiya aho yagiye kwivuza.

Nubwo ubutegetsi bwa Mamady Doumbouya bushinja Alpha Conde n’abo bakoranye ibyaha bya ruswa, hari ababibona nk’umugambi wo kubakumira mu matora yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu ashobora kuba mu myaka ibiri nk’uko ubuyobozi bwa gisirikare muri iki gihugu bwabyemeje.

Alpha Conde wayoboraga Guinea agiye kugurikiranwaho ibyaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .