Muri Kanama 2023 nibwo Ali Bongo wayoboye Gabon imyaka 14 yahiritswe ku butegetsi n’ingabo zari zishinzwe kumurinda. Yahiritswe nyuma y’amasaha make bitangajwe ko yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma y’igihe gito uyu mugabo atawe muri yombi yaje kurekurwa ajya kuba mu rugo rwe ruherereye i Libreville, ndetse kugeza ubu ubuyobozi buriho buvuga ko atemerewe kuba yarenga igihugu.
Mu butumwa Ali Bongo yanyujije mu itangazamakuru kuri uyu wa Kane, yavuze ko yemeye kuva muri politike burundu.
Ati “Nashakaga gushimangira ko navuye mu buzima bwa politike ndetse ntari no muri gahunda iyo ari yo yose y’igihugu. Ntabwo nshobora kwemera kuba ikibazo, cyangwa kuba isoko yo guhungabana kwa Gabon.”
Yakomeje asaba ko iyicarubozo riri gukorerwa umuryango we by’umwihariko umugore we, Sylvia n’umuhungu we, Noureddin, rihagarara. Aba bombi bafungiye muri gereza iherereye i Libreville.
Noureddin Bongo akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, mu gihe nyina ashinjwa iyezandonke.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!