Algerie: Igisirikare cyasabye Perezida Bouteflika kuva ku butegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Werurwe 2019 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algerie, Lt Gen Ahmed Gaed Salah, yasabye ko hatangazwa ko Perezida Abdelaziz Bouteflika atagifite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora iki gihugu, nyuma y’ibyumweru abaturage bigaragambya basaba ko ava ku butegetsi.

Mu ijambo rye ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu, Lt Gen Ahmed Gaed Salah yakomeje ati “Tugomba gushaka uburyo duhita dusohoka muri iki kibazo, binyuze mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga.”

Bouteflika aheruka kwemera kutiyamamariza manda ya gatanu mu matora yagombaga kuba muri Mata, ayimurira igihe kitazwi. Gusa imyigaragambyo yo irakomeje.

Bouteflika w’imyaka 82 ayoboye igihugu imyaka 20, gusa amaze igihe adakunda kugaragara mu ruhame kubera intege nke zituma agendera mu kagare, cyane cyane kubera uburwayi bwamwibasiye mu 2013.

Aheruka gutangaza ko hagomba gutegurwa ibiganiro bizarebera hamwe ingingo zose zikeneye kuvugururwa n’Itegeko Nshinga rishya, mbere y’uko umwaka wa 2019 urangira. Bizageza no ku matora ahuriweho kandi impande zose zizayitabire.

Muri uku kwezi yanatangaje ko hashyirwaho guverinoma nshya izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi mpinduka, bituma Minisitiri w’Intebe, Ahmed Ouyahia, yegura.

Perezida Bouteflika aheruka guhagarika kwiyamamariza manda ya gatanu, anasubika amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza