00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Algerie: Ambasaderi w’u Bufaransa yahamagajwe igitaraganya ngo yihanizwe

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 December 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Algerie yahamagaje Ambasaderi w’u Bufaransa muri iki gihugu, ngo imwihanize ku bikorwa byo gushaka guteza imvururu no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ambasaderi Stéphane Romatet yagaragarijwe ko ubuyobozi bukuru bwa Algeria bubabajwe bikomeye n’ubushotoranyi n’ibikorwa binyuranye by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’igihugu cye.

Ikinyamakuru Le Soir cyo muri Algerie cyanditse ko ubuyobozi bw’igihugu bwamugaragarije mu buryo bweruye ko ubwo bugizi bwa nabi bukorwa n’urwego rw’u Bufaransa rushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu.

Amakuru avuga ko abatasi b’Abafaransa bashakaga guha akazi abahoze mu bikorwa by’iterabwoba ngo bahungabanye umutekano w’igihugu.

Ibinyamakuru byo muri Algerie byatangaje ko abadipolomate n’abatasi b’u Bufaransa bakoze inama zitandukanye n’abantu bazwiho kutifuriza ineza ubutegetsi bw’igihugu.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwiyongera nyuma y’uko umwanditsi w’Umufaransa ukomoka muri Algerie, Boualem Sansal yafatiwe muri Algerie agafungwa ashinjwa guhungabanya ubusugire bw’igihugu.

Algerie yari imaze amezi ihamagaje ambasaderi wayo mu Bufaransa, nyuma y’uko iki gihugu gishyigikiye umugambi wa Maroc ku gace ko mu burengerazuba bwa Afurika [Western Sahara] kamaranirwa n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Afurika.

Amb. Stéphane Romatet yagaragarijwe ko Algerie itazihanganira ubushotoranyi bw'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .