00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Algeria yiyemeje guhaza u Butaliyani kuri gaz

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 20 July 2022 saa 12:45
Yasuwe :

Algeria n’u Butaliyani byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaz, aho icyo gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika cyiyemeje guhaza u Butaliyani kuri gaz.

Ni amasezerano azashyirwa mu bikorwa ku kayabo ka miliyari enye z’amadolari.

Ayo masezera yasinyweho na Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Mario Draghi na Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune.

Algeria igiye kuziba icyuho cya gaz yavanwaga mu Burusiya, nyuma yo gushyira icyo gihugu mu kato kubera intambara cyatangije muri Ukraine.

Mario Draghi yavuze ko Algeria kuva kera ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Butaliyani mu bijyanye n’ingufu z’ibikomoka kuri peteroli na gaz ndetse ko biteguye no kugera kuri byinshi bafanyije.

Algeria ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika byohereza ibikomoka kuri peteroli na gaze mu Burayi ku kigero kingana na 11%.

U Butaliyani mu myaka ishize gaz bwakoreshaga 40 % yavaga mu Burusiya, icyakora mu kwezi gushize icyo gihugu cyatangaje ko isigaye ari 25 %.

U Butaliyani bwakoreshaga hafi 40 % bya gaz ikomoka mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .