00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Algeria yashyizeho iminsi itatu yo kunamira Bouteflika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Algeria yatangaje ko yashyizeho iminsi itatu yo kunamira Abdelaziz Bouteflika wabaye Perezida w’iki gihugu uherutse kwitaba Imana.

Amakuru y’urupfu rwa Abdelaziz Bouteflika yamenyekananye mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Nzeri 2021, aho yazize uburwayi.

Mu itangazo Perezidansi ya Algeria yashyize hanze ku wa 18 Nzeri 2021, yavuze ko ibendera ry’iki gihugu rigomba kururutswa rikagezwa muri kimwe cya kabiri muri iki gihe cy’iminsi itatu, nk’ikimenyetso cyo kunamira uyu mukambwe w’imyaka 84.

Abdelaziz Bouteflika yagiye ku butegetsi mu 1999 atsinze amatora. Nyuma yo kuyobora manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga, yiyongeje iya gatatu n’iya kane.

Ubwo yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatanu, imyigaragambyo yatangiye mu gihugu hose. Kubera igitutu cy’igisirikare n’icy’abaturage bamusabaga kwegura, tariki 2 Mata 2019 yavuze ko arekuye ubutegetsi.Uwo munsi ni nabwo aheruka kugaragara mu ruhame no kuri Televiziyo y’Igihugu.

Guverinoma ya Algeria yategetse ko ibendera ry'iki gihugu ryururutswa mu rwego rwo kunamira Abdelaziz Bouteflika uherutse kwitaba Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .