00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Algeria yahagaritse indege zose ziva muri Maroc

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Ibiro bya Perezida wa Algeria byatangaje ko indege zose zaba iza gisirikare n’iza gisivile zivuye muri Maroc zitemerewe kugwa ku butaka bw’icyo gihugu, nyuma y’iminsi ibihugu byombi birebana ay’ingwe bipfa Sahara y’Iburengerazuba.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatatu nyuma y’inama nkuru y’inzego zishinzwe umutekano muri Tunisia yayobowe na Perezida Abdelmadjid Tebboune.

Algeria yatangaje ko uwo mwanzuro ugamije kwirinda ubushotoranyi bwa Maroc.

Aljazeera hari amakuru yamenye y’uko uwo mwanzuro uzagira ingaruka ku ngendo z’indege zitwara abagenzi, by’umwihariko 15 zakorwaga mu cyumweru zihuza Maroc, Tunisia, Turikiya na Misiri.

Tariki 24 Kanama uyu mwaka nibwo Algeria yaciye umubano na Maroc, igihugu kimwe gishinja ikindi ubushotoranyi.

Agace ka Sahara y’Iburengerazuba kateje impagaragara Maroc irakiyitirira n’umutwe wa Polisario Front ushyigikiwe na Algeria.

Indege zose ziva muri Maroc zinjira muri Algeria cyangwa izijyayo zahagaritswe kubera umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .