Algeria: Umuvandimwe wa Abdelaziz Bouteflika yanze kuvuga mu rukiko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ukuboza 2019 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Saïd Bouteflika, umuvandimwe wa Abdelaziz Bouteflika wahoze ayobora Algeria yanze kuvuga mu rukiko ubwo yari yazanywe ngo atange ubuhamya.

Guhera tariki ya 4 Ukuboza, hatangijwe urubanza ku byaha bya ruswa bishinjwa abahoze ku butegetsi mu gihe cya Abdelaziz Bouteflika.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Saïd Bouteflika yazanywe mu rukiko ahagana saa kimu n’imwe z’umugoroba nkuko RFI yabitangaje.

Uyu muvandimwe asanzwe afunzwe ku gihano cy’imyaka 15 yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare muri Nzeri uyu mwaka ku byaha byo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Umucamanza yasabye Saïd Bouteflika gusobanura ibivugwa ko mu ntangiriro z’uyu mwaka yasabye abacuruzi gutanga amafaranga yagombaga gukoreshwa mu bikorwa bitemewe byo kwiyamamaza bya mukuru we muri manda ya gatanu.

Yanabajijwe ku mafaranga bivugwa ko yatanze ndetse n’amabwiriza yagendaga aha abacuruzi, ariko araruca ararumira yanga kugira icyo abwira umucamanza.

Mu bandi bagejejwe mu rukiko ni Ali Haddad, umucuruzi ukomeye wahoze ari inshuti y’akadasohoka ya Abdelaziz Bouteflika, ku mafaranga atemewe n’amategeko yatanze yo gushyigikira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Bouteflika.

Haddad yavuze ko hari amafaranga muri Gashyantare uyu mwaka, yatswe na Saïd Bouteflika angana na miliyoni 6 z’amayero ngo ayamujyanire ku cyicaro cyategurirwagaho ibikorwa byo kwiyamamaza bya Abdelaziz Bouteflika.

Ibyo Haddad yari yavuze kuko we yitabye urukiko mu masaha y’igitondo nibyo byatumye umucamanza ategeka ko Saïd Bouteflika azanwa mu rukiko nubwo yahageze akanga kuvuga.

Abdelaziz Bouteflika yayoboye Algeria guhera mu 1999 kugeza muri Mata 2019 ubwo yeguraga butegetsi nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza