Russia Today yanditse ko ibyo biganiro byatangijwe n’abakuru b’ibyo bihugu ariko bihezwamo Mauritania na Maroc byari bisanganywe muri AMU.
Biteganyijwemo ko hazanakorwa inama ya mbere y’uwo muryango mushya vuba mu rwego rwo kureba uko wakora neza nyumya y’uko AMU yari isanzweho imaze imyaka irenga icumi idakora bitewe n’imibanire itari myiza hagati y’ibihugu binyamuryango bimwe.
Iyi anama izakirwa na Tunisia aho Perezida wayo, Kais Saied abinyujije kuri X, yamaze gutangaza ko izitabirwa gusa na bagenzi be ba Libya na Algeria.
Uyu muryango wa AMU washinzwe mu 1989 aho Mauritania na Maroc biri mu bihugu byawutangije. Maroc ishinja Algeria gushaka gushing undi muryango uzatuma igira ijambo ku bindi bihugu nubwo Algeria yo ibihakana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!