Algeria: Perezida Tebboune yajyanwe mu bitaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’umukuru w’Igihugu muri Algeria byatangaje ko Perezida w’iki gihugu Abdelmadjid Tebboune yajyanwe mu bitaro.

Mu itangazo ibi biro byashyizwe hanze, rivuga ko uyu mugabo w’imyaka 75 yajyanywe mu bitaro bya gisirikare biherereye mu murwa mukuru Alger, gusa ntiryigeze rivuga niba hari aho bihuriye n’uko mu minsi ishize yari yishyize mu kato bitewe n’uko hari bamwe mu bo bakorana bya hafi bagaragayeho icyorezo cya Covid-19.

Mbere yo kujyanwa mu bitaro, ku wa 24 Ukwakira Perezida Tebboune yari yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwishyira mu kato, imirimo akayikomereza iwe mu rugo.

Perezida Tebboune agiye mu bitaro mu gihe igihugu cye kiri kwitegura amatora ya kamarampaka ku kuvugurura itegeko nshinga, cyane cyane ku ngingo zivuga kuri manda ya Perezida, ububasha bw’inteko ishingamategeko n’ubucamanza.

Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune yajyanywe mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .