Algeria: Hari gutegurwa itegeko ryambura ubwenegihugu abashinjwa iterabwoba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Werurwe 2021 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Algeria iri gutegura umushinga w’itegeko rizajya ryifashishwa hamburwa ubwenegihugu abaturage bayo binjiye mu mitwe y’iterabwoba, abayitera inkunga cyangwa abayamamaza mu mahanga.

Minisitiri w’Umutekano yatangarije izo mpinduka mu nama y’abaminisitiri nkuko Ibiro ntaramakuru bya Leta, APS byabitangaje.

Hatangajwe ko nubwo iryo tegeko rizajyaho, zizahuzwa n’amahame mpuzamahanga, kuko uwambuwe ubwenegihugu azajya aba yemerewe kujurira.

BBC yatangaje ko nta mpamvu igaragara Guverinoma yatangaje yatumye iryo tegeko ritekerezwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .