Algeria: Amatora ya Perezida azaba mu Ukuboza uyu mwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Perezida w’inzibacyuho muri Algeria, Abdelkader Bensalah yatangaje ko amatora ya Perezida azaba tariki 12 Ukuboza uyu mwaka.

Mu ijambo ryanyuze kuri televizioyo y’igihugu kuri iki Cyumweru, Bensalah yavuze ko byanze bikunze amatora agomba kuba muri uyu mwaka.

Itariki y’amatora yashyizweho, Jeune Afrique yatangaje ko zihuriranye n’itariki umugaba mukuru w’ingabo Ahmed Gaïd Salah yavuze ko zitagomba kurenga badafite Perezida ubwo Abdelaziz Bouteflika wahoze ayoboye icyo gihugu yeguraga muri Mata uyu mwaka.

Ntabwo itegeko Nshinga ryemerera Bensalah kuba yakwiyayamariza umwanya wa Perezida nyuma yo kuyobora inzibacyuho.

Bensalah yasabye abaturage ba Algeria kuzitabira ku bwinshi amatora ya Perezida, bafasha igihugu cyabo kwandika amateka mashya.

Kuwa 4 Nyakanga 2019 nibwo amatora yagombaga kuba ariko aza gukurwaho kuko nta mukandida wari wiyamamaje.

Ntabwo itegeko Nshinga ryemerera Bensalah kuba yakwiyayamariza umwanya wa Perezida nyuma yo kuyobora inzibacyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza