Aba basirikare b’Abafaransa baguye mu gace ka Menaka, ubwo imodoka yabo yaterwagwaho igisasu. Perezida w’u Bufaransa yavuze ko aba basirikare bari bari mu bikorwa by’ubutasi.
Urupfu rw’aba basirikare rwaje rukurikira urw’abandi batatu nabo bari baherutse kugwa muri iki gihugu.
Mu gace ka Sahel kabarizwamo ibihugu nka Senegal, Nigeria, Chad, Centrafrique, Sudani, Sudani y’Epfo, Eritrea na Ethiopia. U Bufaransa buhafite abasirikare 5100 bahamaze imyaka 10 mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!